Skip to Content
Asylum in Finland

Amakuru agenewe abasaba ubuhungiro nyuma yo kubazwa

Ibiro bya Imigarasiyo bishobora kugusaba ibisobanuro by’inyongera nyuma y’ibazwa ryawe - ohereza igisubizo cyawe mu gihe cyagenwe

Nyuma y’ibazwa ibiro bya Imigarasiyo bikomeza kwiga dosiye yawe. Iyo dukeneye ko uduha andi makuru, dushobora kukoherereza inyandiko ibigusaba cyangwa tukaguha ikizami cy’ururimi cyangwa tukagutumira mu rindi bazwa.

Ibindi bisobanuro

  • Niba tugukeneyeho ibindi bisobanuro byanditse, tukoherereza inyandiko igusaba ibindi bisobanuro. Mw’ibaruwa tukubwira, igihe ntarengwa igisubizo cyawe kigomba kuba cyageze muri Imigarasiyo. 
  • Subiza ibaruwa igusaba ibisobanuro mu gihe cyagenwe. Inshingano yawe ni uko igisubizo cyawe kigera kuri Imigarasiyo mu gihe kitarenze umunsi wa nyuma wahawe. Ibiro bya Imigarasiyo bishobora gufata icyemezo ku busabe bwawe, kabone n’iyo waba utarasubije ibaruwa igusaba ibisobanuro. 
  • Niba ufite umuntu ukunganira mu mategeko, nawe ashobora kohereza igisubizo cyawe mu kigo cya Imigarasiyo. Iki kibazo uzakiganireho hamwe n’umwunganizi wa we. 

Irindi bazwa

  • Niba tuguhamagaye mu rindi bazwa, inkambi y’impunzi igushyikiriza ubutumire nk’intangamugabo ko bwakugezeho. Mw’ibaruwa tugusobanurira impamvu dushaka kongera kukwumva bundi bushya.
  • Soma neza ubwo butumire bukubiyemwo ibisobanuro bihamye mbere y’ibazwa. 
  • Uzahagere kw’isaha mu kadomo. Ntushobora kwigizayo ibazwa ryawe udafite impamvu ikomeye. Nuramuka utabonetse mw’ibazwa nta mpamvu ifatika watanze, dushobora gufata icyemezo tutongeye kugutumira mw’ibazwa ry’ibisobanuro.

Ushobora ubwawe kutwoherereza ibindi bisobanuro nyuma y’ibazwa ryawe

Iyo hari igihindutse mu bikwerekeye cyangwa ugashaka ibindi bisobanuro kw’isaba ryawe, ushobora koherereza ibiro bya Imigarasiyo ibindi bisobanuro nyuma y’ibazwa ryawe, nk’icyemezo cya muganga cyangwa ibyangombwa bikuranga, niba mbere utarabihaye ibiro by’ikigo cya Imigarasiyo. Ohereza ibyo bisobanuro vuba vuba igihe ubishoboreye. Niba ufite umuntu ukwunganira mu mategeko, muzaganire kuri icyo kibazo hamwe.

Niba aderesi yawe, nimero ya telefoni, cyangwa aderesi ngurukanabutumwa bihindutse mu gihe dosiye yawe igisuzumwa, ihutire kumenyesha ako kanya inkambi y’impunzi yawe.

Ni gutya wohereza ibindi bisobanuro kw’isaba ry’ubuhungiro ryawe

Ohereza ibisobanuro byawe ukoresheje inyandiko ngurukanabutumwa cyangwa ibaruwa. Ushobora no kubyizanira aho ikigo cya Imigarasiyo gikorera. Andika kw’ibaruwa nimero yawe y’umukiriya na nimero ya dosiye. Nimero yawe y’umukiriya cyangwa numero ya dosiye byanditse ku nyandiko mvugo y’ibazwa ryawe cyangwa mu nguni y’iburyo hejuru kw’ibaruwa ikwaka ibindi bisobanuro.

Niba twaragusabye kwoherereza ibiro bya Imigarasiyo inyandiko z’umwimerere,ugomba kuzohereza mw’ibaruwa ishinganye. Ushobora gusaba mu nkambi y’impunzi yawe cyangwa umuntu ukwunganira mu mategeko inama y’ukuntu ibaruwa ishinganye yoherezwa. Ubishatse kandi ushobora kwizanira izo nyandiko z’umwimerere aho ibiro by’ikigo cya Imigarasiyo bikorera.

Ibaruwa ngurukanabutumwa (email)

Ohereza ibisobanuro by’inyongera mu buryo b’ibaruwa ngurukanabutumwa kuri aderesi migri@migri.fi. Ifashishe serivisi y’ikigo cya Imigarasiyo yitwa Securemail-service (securemail.migri.fi), mu gihe wohereza ibaruwa mu buryo ngurukanabutumwa. Serivisi yitwa Securemail-palvelu ihisha ubutumwa bwawe ntihagire undi ububona. Ntidushobora gufungura ubutumwa bw’ibanga mu bundi buryo butari iyo nzira ya serivisi ya Imigarasiyo yitwa Securemail-palvelu. Soma uburyo iryo tumanaho rya Securemail-palvelu rikora aha ngaha Contact information.

Aderesi y’iposita

Niba wohereje ibisobanuro by’inyongera mu nyandiko, ohereza ibaruwa kuri iyi aderesi Maahanmuuttovirasto, PL 10, 00086 Helsinki.

Ushobora kandi kwizanira ubwawe ibisobanuro byawe aho ibiro bya Imigarasiyo bikorera

Ntabwo ukeneye kwirirwa usaba randevu, ntunakeneye gufata nimero yo gutegereza. Shyikiriza ibisobanuro byawe by’inyongera mw’ibahasha ugeza mu gasanduku  k’iposita kari aho bantu bategerereza. Reba neza amasaha ahakorera ibiro bya Imigarasiyo hafunguriraho ndetse n’ahabarizwa ibiro bya Imigarasiyo ahanditse Service points.

Gutaha aho ukomoka ku bushake bwawe ubifashijwemwo

Niba ushaka gusubira mu gihugu ukomokamwo cyangwa no mu gihugu ufite uburenganzira bwo kubamwo ushbora gusaba ubufasha bugenerwa abiyemeje gutaha iwabo ku giti cyabo. Ubufasha bwemezwa bushingiye ku ngingo zizwi kandi zisuzumwa iyo iryo saba-bufasha ritanzwe. Niba wifuza gusaba ubufasha bwo gusubira iwanyu ku bushake, egera abakozi bo mu nkambi y’impunzi yawe. Inkambi y’impunzi igufasha kwuzuza inyandiko zisaba ubwo bufasha bwo gusubira iwanyu ku bushake kandi igafata umwanzuro kuri ubwo busabe bwo gutaha ku bushake. Ubufasha bwo gutaha ku bushake busobanura inkunga n’ubufasha bikorohereza gutaha mu gihugu cyawe, iyo

  • Wabonye cyemezo kiguhakanira ubuhungiro wasabye
  • Ushaka guhagarika isaba ryawe ry’ubuhungiro
  • Ubuhungiro mu rwego mpuzamahanga wahawe bwahagaritswe cyangwa 
  • Uri umucikacumu w’igurisha ry’abantu.

Ushobora guhabwa ubufasha bwinshi butandukanye mu gutaha iwanyu: soma hano ubwoko bw’ubufasha ushobora kubona

Ubufasha bwo gufasha utashye ku bushake bwe bukubiyemwo kumutunganiriza iby’ingendo, ubufasha ku kibuga cy’indege, ndetse n’ubufasha bw’amafaranga igihe bishobotse, bukunganira umaze gutaha mu gihugu cyawe. Ubwunganizi mu ngendo zo gutaha bukorwa n’ikigo mpuzamahanga kitwa IOM gishinzwe gufasha abantu kwimukira mu kindi gihugu. Uwo muryango IOM ugufasha iyo bikenewe ku mpapuro z’inzira zigufasha gutaha iwanyu binyuze muri ambasadi ndetse bakagufasha ku byangombwa by’abana bavukiye muri Finilandi kugira ngo babone ubwenegihugu bw’iwanyu. Iyo ufite ibibazo by’uburwayi umuryango IOM urabyitwararika mu gutunganya ingendo zawe zo gutaha.

Iyo ubonye icyemezo cy’isaba ry’inkunga yo gutaha ku bushake, icyemezo gisobanura imiterere y’inkunga ushobora guhabwa. Inkunga ibanza gutangwa n’iy’ibintu. Ni ukuvuga za serivisi zitandukanye n’ibintu bikenewe, bigufasha nk’urugero gutangiza kompanyi yawe, kwiga amashuri cyangwa inyigisho, ibyishyurwa kw’icumbi cyangwa ibyishyurwa kwivuza.

Ibyitwararikwa ku nkunga yo gutaha ku bwende bwawe ni uko, uba wimutse uva muri Finilandi ku bushake bwawe. Uba ugomba guhagarika dosiye zigisuzumwa zose zirebana no gusaba ubuhungiro, uburenganzira bwo gutura, isaba ry’icyangombwa gihabwa abanyamahanga ndetse n’ubujurire bwose. 

Niba ushaka andi makuru y’inyongera ku bijyanye no gutaha ku bushake bwawe, sobanuza ku nkambi y’impunzi yawe cyangwa ku biro by’ikigo cya Imigarasiyo

Niba uba mu nkambi y’impunzi, sobanuza abakozi b’inkambi yawe. Niba utari mu nkambi y’impunzi, egera ibiro by’ikigo cya Imigarasiyo: 

  • Nimero ya telefoni 050 413 8625 (iboneka ndetse no kuri WhatsApp). 
  • inyandiko ngurukanabutumwa ushobora kuyohereza uyinyujije kuri serivisi y’ibanga y’ibiro bikuru bya Imigarasiyo bita Finnish Immigration Office Securemail-service (securemail.migri.fi) ukayohereza kuri aderesi return@migri.fi, bityo ukizera neza ko ubutumwa bwawe buzagerayo.

Soma iby’inyongera: Voluntary return

Izindi mpusa zo kuba mu gihugu

Amakuru arebana n’izindi mpusa n’ibyo zishingiraho wayabona kuri izi mbuga nkoranyambaga

Ubusabe burishyuzwa.